Indirimbo ya 159 mu GUHIMBAZA

1
Nyabun’ uburyo ngukennye!,
Nd’ umukene n’impumyi;
Mfat’ ukubok’ unyobore,
Ni wow’ ump’ imbaraga.
Gusubiramo
Ku manywa na n’ijoro;
Mwami ndagushak’ iteka;
Ku manywa na n’ijoro;
Mwam’ unyikomereze.
2
Nyambik’ urukundo rwawe,
Nahindanye nd’ intebyi.
Ubu mfit’ intege nkeya,
Nyongeramw’ imbaraga.
3
Nzab’ amahor’ unyoboye,
Sinakwiyiringira.
Yes’ ujy’ungend’ i ruhande,
Kuk’ undutira byose.
4
Nubw’ibind’ imbere byose
Byankoma mu nkokora,
Nzakomeza komatana nawe,
Mwana w’Imana.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 159 mu Guhimbaza