Indirimbo ya 165 mu GUHIMBAZA

1
Ndagukunda, Mwami; uzi ko ngukunda;
Ndagukunda Yesu, bihebuje rwose.
Ndagukunda Yesu, naw’ urabizi;
Imirimo yanjy’ izabyerekana.
2
Nishimye, nishimye; rwose bitavugwa.
Ibyishimo byanjye, nta wabirondora.
Ndareb’ ubutunzi buri mw ijuru
Nzagabirwa nawe kubw’ubuntu bwawe.
3
Yesu Mwami wanjye, ni we nkesha byose;
Ar’ ugucungurwa, ari n’ubugingo.
Nzakogez’ iteka, nkuririmbire,
Kuk’ ubuntu bwawe bwandemy’ umutima.
4
Naguhwanya na nde, Mucunguzi wanjye?
Uhoran’ ineza, ntugir’ impinduka.
Nzajya nguhimbaza, nkubahirize;
Umutima wanjye wuzuy’ibyishimo.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 165 mu Guhimbaza