Indirimbo ya 167 mu GUHIMBAZA

1
Mwa bera b’ Umwami, mwishimir’ Ijambo rye;
Ni ryo rufatiro rwo kwizera kwanyu.
Dore, yababwiye byose; nta cyo yabahishe.
Ntitwabasha kongera kur’ iryo jambo ryiza,
Cyangwa kuritubya, kukw ar’ iry’ Imana.
2
N’ ugera mu kaga, Yesu yasezeranye
Kw azakugoboka, akakurengera;
akuba yawe yos’ akuber’ umugisha;
Ni y’ azakweza rwose, maz’ atum’ ushikama;
Ni y’ azakweza rwose, agukomeze.
3
Ibigeragezo ni bikugwa gitumo,
Ubuntu bwanjye buzaba buhagije.
Ibirimi by’ umuriro ntibigutinyishe;
Bizakongor’ ibyaha, usigar’ utunganye;
Bizakongor’ ibyaha, bikuboneze.
4
Unamba ku Mana, Ntizamuhemukira;
Ntizamuharir’ umubisha na hato.
Nubw’ ingabo zose z’ umwanzi zamusatira,
Ntizamuhemukira, ntizamuhemukira,
Ntizamuhemukira, haba na gato.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 167 mu Guhimbaza