1
Ngabo, muhaguruke! murwanire Yesu;
Murind’ingabe yanyu, mutazayinyagwa.
Mu nzira yo kunesha tuyoborwa na Yesu,
Tujyane na w’iteka, ni ho tuzanesha.
2
Impanda ziravuze, muze mwebwe mwese.
Ikamba ry’ubugingo n’ibihembo byanyu.
Ni mwangwa n’ababisha, mukomere, murwane;
Mwonger’umwete mwinshi, muganze Satani.
3
Mubyuke, mutabare, mudashidikanya.
He kugir’umw’usiba, murebe kwa Yesu.
Kandi mujye mutwara intwaro zo kwizera.
Muhabwe ukunesha, n’ibyishimo byinshi.
4
Mubyuke vuba vuba, murwane iteka,
Mwizer’izina ryera ni ho muzanesha;
Maz’izo ntwaro zose muzih’Umwami Yesu,
Muzabon’amahoro y’iteka mw ijuru.