Indirimbo ya 173 mu GUHIMBAZA

1
Icyampa nkizera rwose, ubutadohoka;
Sintinyishwe n’ubukene, cyangw’ ibyago byose.
2
Sinivovote, mbabajwe n’igihano cyawe;
Ahubwo, ni mba mu kaga, nkunambeho Mwami.
3
Mpabwe gushikama cyane, umugaru n’ugwa;
Ne guhindishw’ umushitsi n’ibyago bitera.
4
Ne gukangishwa n’ab’isi, n’igitsure cyabo;
Nubwo bangir’ urw’amenyo, noye kubyitaho.
5
Mwami, ben’ uko kwizera, ni ko ngutezeho;
Niringiye ko nzahabwa kwibera mw ijuru.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 173 mu Guhimbaza