Indirimbo ya 18 mu GUHIMBAZA

2
Ababisha bahunga, Babony’ intwari.
Nimuze tuneshe, Ngabo z’ Umwami!
Intangiriro z’isi zinyeganyezwa,
N’ibyishimo by’ ab’ Umwami, bamusingiza.
3
Itorero ry’ Imana, Rirafatanya;
Rirahaguruka, kunesh’ Umwanzi.
Nta kizaduteranya, turakundana,
Duhora duhuj’ inama, Twizera kimwe.
4
Nta ngoma zidashira, Zirahanguka.
Arikw itorero, Rizahoraho.
Ukuzimu n’urupfu, Ntibiririnda.
Twarazwe na Yesu Kristo, Ntabw’ ahemuka.
5
Nuko mugabe mwese! Tugerereze.
Tubumbire hamwe, ajwi yacu,
Turirimbe dushima, Umwami Yesu,
Kukw afit’icyubahiro, giheranije.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 18 mu Guhimbaza