Indirimbo ya 183 mu GUHIMBAZA

1
Yesu yadusezeraniy’ ati:
Dore ndaza vuba kujyan’ abanjye;
Komez’ icy’ ufit’ utakinyagwa,
Komeza wizere, we kurambirwa.
Gusubiramo
Komez’ icy’ ufit’ utakinyagwa,
So yiteguye kuguh’ ubwami.
Ngwino, winjire mu munezero;
Urahabw’ ikamba ritangirika.
2
Tuzajye tuba maso dusenga,
Kukw azaza nk’umujura n’ijoro;
Ntituz’ umunsi, cyangwa s’ igihe;
Icyo tuzi n’ukw ari bugufi.
3
Dufit’ ijambo ritwiringiza
Yuko tuzaragw’ ubwami bw’Imana;
N’ isezerano ridakuka ngo:
Dore ndaza vuba, we kurambirwa.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 183 mu Guhimbaza