1
Mbese, ko tujya tuvuga, iby’ igihugu cy’ ihirwe,
Tukogez’ ubwiza bwaho; kubayo bizacur’ iki?
Ko tuvug’ inzira zaho, zasizw’ izahabu nziza;
Ar’ ukugenekereza; tugezeyo, hacur’ iki?
2
Ko tuvug’ uko hameze, kw ari nta byaha n’ urupfu,
Cyangw’ ibishuko bibayo, tugezeyo hazacur’ iki?
Ko tuvug’ iby’urukundo, n’ ibishura bizambarwa,
Tukabyishimira cyane; kubayo bizacur’ iki?
3
Nubwo ngoswe n’ ibishuko, ntunganiriza kujyayo;
Ngo nanjye njye niyumvamo uko kubayo byamera;
Ni bwo tuzatambagira icyo gihugu cy’ ihirwe.
Hamwe n’ abamaraika, na Yes’ Umukiza wacu.