Indirimbo ya 186 mu GUHIMBAZA
1
Data mwiza, tugarutse kugushengerera none;
Twicishije bugufi, twiyoroheje, twifuza kubabarirwa.
2
Twongeye kugushimira, kuko waturinze twese;
Ukatuzirikana ukaduhira, ukatugarura hano.
3
Ayi, twagushij’ ishyano; tur’ abo kwangw’ urunuka;
Dore, tujya duteshuk’ inzira yawe, noneho turahabutse.
4
Mana y’ imigisha yose, ni w’ utang’ utaziganya;
Tureban’ imbabazi, turakwinginze; uduhaz’ ijambo ryawe.