Indirimbo ya 188 mu GUHIMBAZA

1
Nubwo nsazwe n’ ibyaha, Yesu yarankijije,
Yamviriy’ amaraso, Angura n’ urupf’atyo.
Tuzab’ akaramata, ak’ ishami n’ giti.
2
Urukundo rwa Yesu, Rusaguts’ ikirere.
Nta cyo twarugeraho, Ruzagumahw iteka;
Ni we warumbwirije, Jye ntabwo nari nduzi.
3
Nubwo nsazwe n’ ibyaha, Yes’andutira byose;
Az’ ibyo nkennye byose, Ankiz’ umubabaro.
Namuberey’ imbata, Nta cyago cyampangara.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 188 mu Guhimbaza