Indirimbo ya 191 mu GUHIMBAZA

1
Ngiz’ amahirwe, nd’ uwa Yesu;
N’ubu mfit’ umunezero mwinshi!
Ndazw’ agakiza; nacunguwe;
mbyawe n’ Umwuka, ndatunganye.
Gusubiramo
Ni byo ndirimba, ni byo mvuga;
Nshim’ Umukiz’ ubudasiba;
Ni byo ndirimba, ni byo mvuga;
nshim’ Umumukizubudasiba.
2
Nditanze, ndamwiyeguriye;
Ndumv’ ibyishimo binsabye rwose.
Narokotse kubw’ ubuntu bwe,
none ntegerej’ iby’ijuru.
3
Sinkir uwanjye, ndamwihaye,
Ni we wambohoy’ arambatura.
Mbe maso nsenge, ntegereze;
maz’ ubuntu bwe bunyuzure.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 191 mu Guhimbaza