Indirimbo ya 195 mu GUHIMBAZA

1
Icyamp’ umuriro waka,
wajyag’ urabagiranira
Mu bera ba kera bose,
ukabagir’ intwari z’Imana.
2
Mwam’ icyampa wa mutima,
Aburahamu yahoranye;
Wari no muri Paulo,
ukamutera kwiyumanganya.
3
Ntukiban’ intore zawe,
nk’uko wabanye na Eliya?
Ugahumuriza Yobu,
ageze mu kaga katavugwa.
4
Ibuka, Mwam’ aba kera,
uko wabagendereraga;
Ab’ ari k’ ujy’utugenza,
utwuzuz’ Umwuka wawe wera.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 195 mu Guhimbaza