Indirimbo ya 199 mu GUHIMBAZA

1
Iman’ ihimbarizw’ ibyo yakoze;
Yakunz’ ab’is’ itang’ Umwana wayo;
Ni we Yesu Waducunguye twese,
Akaducir’ icyanzu ngo dukire.
Gusubiramo
Dushime, dushime, Yes’ Umwami wacu;
Dushime, dushime, twese tumushime.
Ni we watwujuje n’ Imana yacu;
Tumuhimbariz’ iyo neza. nyinshi.
2
Yesu yaducunguj’ amaraso ye,
Maz’ aduca kuri kamere yacu;
Ngo nubwo twaba twarashayishije,
Tube nk’abatigeze gucumura.
3
Ibyo yadukoreye ntibigerwa,
Twakiran’ Umwana w’Imana ishimwe;
Ariko tuzarushaho kwishima,
Ni tumurebesh’ aya maso yacu.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 199 mu Guhimbaza