Indirimbo ya 209 mu GUHIMBAZA
1
Ahar’ uburuhukiro, Ni hafi y’lmana,
Ahw’ icyaha kitarangwa, Ni hafi y’lmana.
Gusubiramo
Mwami Yesu Mukiza watumwe n’Imana,
Dukomereze twese bugufi bw’ Imana.
2
Ahatab’ impagarara, Ni hafi y’ Imana,
Ahw’ icyaha kitarangwa, Ni hafi y’ Imana.
3
Ahahor’ umudendezo, Ni hafi y’ Imana,
Ahahor’ umunezero, Ni hafi y’ Imana.