Indirimbo ya 212 mu GUHIMBAZA

1
Mb’ uwawe Mwami mbane nawe,
Ni wow’ umbumba, Jye nd’ ibumba,
Ngenz’ uk’ ushaka mere nkawe,
Mwam’ ubu ndakwiyeguriye.
2
Mb’ uwawe Mwami mbane nawe,
Ndondora Mwam’ ungerageze,
Unyeze nere nk’ urubura,
Njye ngusenga niyoroheje.
3
Mb’ uwawe Mwami mbane nawe,
Ubu ndagusab’ untabare,
Wowe Nyir’ imbaraga zose,
Nkorah’ umvure we Mukiza.
4
Mb’ uwawe Mwami mbane nawe,
Nkomeza kuko nteraganwa,
Nyuzuz’ Umwuka wawe Wera,
Ngo bose bambonemo Yesu,



Uri kuririmba: Indirimbo ya 212 mu Guhimbaza