Indirimbo ya 213 mu GUHIMBAZA
Audio Player
1
Mutuze, Mutuze, Mwe guhwihwisa,
Mwite kw’ ijambo ryose mwumvir’ aha.
Gusubiramo
Mwitonde (mwitonde),
Mwitonde (mwitonde),
Har’ Uhoraho, Muze (muze) haft ye,
Mumwubashye cyane.
2
Mutuze, Mutuze, Aha n’ ahera,
Turahumvir’ ubutumwa bukiza.
3
Mutuze, Mutuze, Mwiyoroheje,
Dusangir’ ibyiza byo mur’ Edeni.
4
Mutuze, Mutuze, Tubabarirwe,
Mutuze, Turi kumwe n’ Uhoraho.