Indirimbo ya 217 mu GUHIMBAZA

1
Niba mvug’ ijambo rito, Rihumuriz’ abandi,
Niba ndirimb’ indirimbo, Ntibongere kwiheba.
Gusubiramo
Mana mfasha mvuge neza,
Mpa n’ indirimbo nziza,
Mbashisha kurangurura,
Ngo byumvikane hose.
2
Niba urukundo rwanjye, Rwahumuriz’ abandi,
Niba nagir’ icyo nkora, Kikunganir’ abandi.
3
Niba nakor’ umurimo, Ukaruhur’ abandi,
Mana mp’ urukundo rwinshi, Rutume mfash’ abandi.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 217 mu Guhimbaza