Indirimbo ya 218 mu GUHIMBAZA
1
Umwami Yesu yikorer’ umusaraba wenyine?
Umuntu wese yikorer’ uwe, Nanjye har’ uwanjye.
2
Nzawikorera ngeze igihe Azawunduhura,
Anjyan’ iwacu anyambik’ ikamba yanteguriye.
3
Nzarambik’ ikamba ryanjye iruhande rw’ Umukiza,
Haba hashashe izahabu, Nzogeza izina rye.