Indirimbo ya 226 mu GUHIMBAZA

1
Ntugire icyo utinya, Ndi kumwe nawe,
Ni isezerano ryo kwizera kwanjye.
Umwijima ntuzigera unter’ ubwoba,
Ndahumurijwe, Ngendana n’ Umukiza wanjye.
Gusubiramo
Ntabwo nzigunga, Sinzigera nigunga,
Yesu arandinda, Ntabwo ajy’ ansiga jyenyine.
Ntabwo nzigunga, Sinzigera nigunga,
Yesu arandinda. Ntabwo ajy’ ansiga jyenyine.
2
Umusek’ umurik’ iyo hakeye neza,
Yes’ umucyo wanjy’ amurikir’ iteka,
Iyo ncitse intege, Yes’ arandamira,
Mucyo weyur’ ibicu, Azangeza mw’ ijuru.
3
Iyo ibyago bituruts’ impande zose,
Iyo nugarijwe Yes’ amba bugufi,
Ambwira ati: Komera, Humura “Ninjye”
Ntutinye komera ndi kumwe nawe iteka.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 226 mu Guhimbaza