Indirimbo ya 243 mu GUHIMBAZA
1
Nimutyo turirimban’ umunezero, Twegereje kuger’ iwacu,
Aho niho tuzaban’ iteka ryose, Ubu tugiye kugerayo.
Gusubiramo
S. na T.: Mu gihe gito, Mu gihe gito, Tuzaba tugezeyo,
Tugiye kuban’ ubudatandukana, Ubu tugiye kugerayo.
A na B.: Mu gihe gito, Mu gihe gito, Tuzaba tugezeyo,
Tugiye kuban’ ubudatandukana, Ubu tugiye kugerayo.
2
Mutyo dushishikare dukore neza, Twegereje kuger’
Kand’ lmana yiteguye kutwakira. Ubu tugiye kugerayo.
3
Dukomez’ urugendo twe gucogora, Twegereje kuger’ iwacu,
Nimutyo twamamaz’ iyo nkuru nziza, Ubu tugiye kugerayo.
4
Mbeg’ umunezero tuzagirirayo! Twegereje kuger’ iwacu,
Ntituzongera kubogoz’ amarira, Ubu tugiye kugerayo.