Indirimbo ya 251 mu GUHIMBAZA
1
Yes’ araduhamagara, Ashaka kudukiza,
Atubwiz’ ijwi rye ati: Mukristo nkurikira.
2
Yes’ araduhamagara, Ngo tuve mu by’ iyi si,
Araduhamagar’ ati: Mukristo nkunda cyane.
3
Iyo tumerewe neza, Cyangwa se tubabaye,
Araduhamagar’ ati: Mukristo nkunda rwose.
4
Yes’ araduhamagara, Mwami turakwitabye,
Duhe kukumvira, Tugukunde kuruta byose.