1
Ushimirwe ibyiza byose, Siyoni murwa w’ Imana,
Itavuguruzwa yakugiz’ ubuturo bwayo bwite,
Wubatswe ku Rutare rw’ iteka, N’ iki cyaguhangara?
Ugoteshejw’ inkike z’ agakiza, Reka gutiny’ abanzi bawe.
2
Dore amazi y’ ubugingo, Atemb’ ava mu rukundo,
Niy’ abeshahw’ abana bawe, Imibabar’ igashira.
Ninde se wacogora, Har’ uwo mugez’ umar’ inyota?
Ubuntu bw’ uwo Mutanga-bugingo, Ntabwo buzagir’iherezo.
3
Ahazenguruts’ uwo murwa, Har’ ibicu n’ umuriro,
Byerekana ko kugaruka kw’ Umwarni kuri bugufi,
Hahirw’ abazatur’ i Siyoni, Bejeshejw’ amaraso,
Biyeguriye Yes’ abahindur’ abarni, N’ abatambyi b’ Imana.
4
Ndi mu muryango w’i Siyoni, Kubw’ ubuntu bwawe Mwarni,
N’ ubwo bampindur’ urw’ amenyo, Nzasingiz’ izina ryawe,
Ibinezeza byo mur’ iyi si, Bihita nk’ umuyaga,
Umunozero uhoraho, Wateguriw’ abana b’i Siyoni.