Indirimbo ya 256 mu GUHIMBAZA
1
Abatuye mw’ isi mwese, Muririmbir’ Uhoraho,
Mumukorere mwishima, Mwogez’ icyubahiro eye.
2
Mumenye kw’ ari we Mana, Kukw’ ariwe waturemye,
Twese tur’ umukumbi we, Turagiwe n’ Uhoraho.
3
Muze mwese mu mgo rwe, Muze mwese mumushlma,
Muhanik’ amajwi yanyu, Kukw aribyo bikwiriye.
4
Mwabaza muti: ni kuki? Nuk’ Uhoraho ari mwiza,
N’ impuhwe ze zikaramba, Nta n’ ubwo zizashiraho.