Indirimbo ya 257 mu GUHIMBAZA

1
Yesu Mucunguzi wanjye, Niwe byishimo byanjye,
Ni wowe ujy’ ungoboka, Mu bihe by’ amakuba.
Gusubiramo
Yesu Mucunguzi wanjye,
Niwe ndirimbo yanjye,
Nta yindi nshuti nabona,
Nagereranya nawe.
2
Wagumye kumpumuriza, Mu bihe bibi byose,
Ubwo nari nshumbirijwe, Ngoswe n’ imibabaro.
3
Ur’ ibyiringiro byanjye, Ndayob’ ukanyobora,
Ni wowe nshuti y’ ukuri, Undutir’ abo mw’ isi.
4
Ni wow’ undem’ umutima, Mur’ iyi si y’ ibyaha,
Nzakomeza ngusingize, Ngez’ ubwo nzaz’ iwawc.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 257 mu Guhimbaza