1
Ubu nj’ uko ndi nta kindi cyankiza.
Ndokoresh’ amaraso yawe.
Nitaby’ ijwi ryawe rimpamagaye,
Ndaje, ntama yImana ndaje.
2
Nj’ uko ndi nyakir’ ubu ngubu Yesu!
Nyez’ umutima nkir’ ibyaha!
Wowe nyir’ amaras’akiza rwose,
Ndaje, ntama y’ Imana ndaje.
3
Nj’ uko ndi mbuyerezwa n’ ubugome.
Njya nnanizwa nuko nd’ intebyi,
Mfit’ ibindwanya byinshi binshogoza,
Ndaje, ntama y’ Imana ndaje.
4
Nj’ uko ndi nd’ umuhanya, ndi n’impumyi.
Gutungana mbikesha wowe,
Ibyamboneza nabibon’ iwawe. Ndaje,
Ntama y’ Imana ndaje.
5
Nj’ uko ndi nizigiye k’ unyakira,
Nizey’ isezerano ryawe;
Yuk’ uzankiza kand’ uzamboneza.
Ndaje, ntama y’ Imana ndaje.
6
Nj’ uko ndi guhamy’ urukundo rwawe,
Ko rwambohoy’ ingoyi zose.
Uherey’ ubu mbay’ uwawe rwose.
Ndaje, ntama y’ Imana ndaje.