Indirimbo ya 264 mu GUHIMBAZA

1
Ari hafi kuza, Nahimbazwe Yesu, Azakorany’ abatoni be,
Bajyane mw’ ijuru, Turebe mw’ ijuru, Twishime araje!
Aje mu cyubahiro eye, Mucunguzi wacu.
2
Ari hafi kuza, Nahimbazwe Yesu, Imibabaro yacu yose,
Ntizibukw’ ukundi, Yes’ azakuraho, Urupfu burundu,
Azaza tuban’ iteka, Mucunguzi wacu.
3
Ari hafi kuza, Nahimbazwe Yesu, Azaz’ atungutse ku bicu,
Ntidutinye rwose, Twubure amaso, Nguriya araje!
Aje kujyana njye nawe, Mucunguzi wacu.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 264 mu Guhimbaza