Indirimbo ya 267 mu GUHIMBAZA
1
Hab’ ubw’ umwijim’ ubudika, Maze nkabur’ inzira pe,
Ibyago bikiyongeranya, Bikantera no kwiheba.
Gusubiramo
Nzahungira kuri Yesu (kuri Yesu),
Kukw’ ariw’ undush’ imbaraga (imbaragaa),
Nzahungira kuri Yesu (kuri Yesu),
Kukw’ ariw’ undush’ imbaraga.
2
Hab’ umunsi umbera mubi, Natambuka ngateguza,
Nuko nkumva nguy’ agacuho, Maze nkisunga Rutare.
3
Nzanikomeza ku Rutare, Nibwo nzashir’ agahinda,
Nirwo ruzanshoboz’ inzira, Zirimw’ ibihanamanga.