Indirimbo ya 271 mu GUHIMBAZA

1
Mbese ngend’ imbokoboko, Nsanganiy’ Umukiza wanjye?
Nta cyiza namukoreye, Mbese ngend’ imbokoboko?
Gusubiramo
Mbese ngende ntacyo mfite,
Nsanganir’ uwo Mwami wanjye,
Nta n’ umwe namukirije,
Mbese ngende ntacyo mfite?
2
Sinterw’ ubwoba n’ urupfu, Umukiza yarankijije.
Ku musanga ntacyo mfite, Numva binkojej’ isoni.
3
Napfushij’ igih’ ubusa, Nakoz’ ibyangwa n’ Umukiza,
Ubu ndamutakambira, Musaba kumbabarira.
4
Mwebw’ abera mushishikare, Mukore hakiri kare,
Dor’ ijoro riraguye, Mutarakiz’ imitima.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 271 mu Guhimbaza