Indirimbo ya 272 mu GUHIMBAZA
1
Yesu niwe rufatiro, Twubakahw’ ingo zacu,
N’ Urutare rukomeye, Ntabwo runyegenyega.
Gusubiramo
S. na A.: Yesu n’ Urutare, Bwugamo bwacu,
Yesu niwe soko, Y’ umunezero.
T. na B.: Yesu Rutare, Yesu n’ Urutare,
Bwugamo bwacu, … cubwacu
Yesu ni soko, Yesu niwe soko,
Y’ umunezero.
2
Iyo turi kumwe nawe, Atwuzuz’ urukundo,
Niwe byiringiro byacu, Atwonger’ imbaraga.
3
Duh’ urukundo nyakuri, Ukomez’ ingo zacu,
Turind’ imigambi mibi, Iva kuri sekibi.