Indirimbo ya 278 mu GUHIMBAZA
1
Bona n’ ubwo ngoswe n’ ibicu, Kandi nkab’ inkehwe,
Kandi nkaba ndembejwe n’ amaganya menshi cyane.
2
N’ ubw’ urugendo rwo mw’ isi rwantera gucogora,
Najya gusingir’ uburabyo, Ngasingir’ amahwa.
3
N’ ubw’ umutima wanjye, Wazirikan’ Uwankunze,
Bigatuma ngir’ agahinda, Kenshi nkababara.
4
Nzirikany’ icyubahiro, Ntegereje kwinjira,
Navuga Yesu wenyine, Byose byatamuruka.