Indirimbo ya 282 mu GUHIMBAZA
1
Habuka wa mpabe we, Urahamagarwa,
Rek’ ibyaha byawe ngwino, Wikwinangira.
Gusubiramo
Ngwino hakirih’ umucyo,
Yes’ aragutegereje,
Aramburiy’ amaboko,
Abe bahabye.
2
Umukiz’ arakwinginga, Ntiwinangire,
Unv’ araguhamagara, Mukingurire.
3
Uraritswe n’ ubutumwa, We kwinangira,
Bukuzaniy’ agakiza, Bukingurire.
4
We kwigornw’ umunezero, Ngo winangire,
Nibw’ uzagir’ amahoro, Mukingurire.