Indirimbo ya 287 mu GUHIMBAZA

1
Nimwishimir’ imbabazi za Yesu, Kuko yatwicunguriye,
Ntacyo twatinya Yes’ ashobora byose, Ni we Mukiza wacu.
Gusubiramo
Mbese ubw’ Imana, Iri mu ruhande rwacu,
Umubisha wacu, Ninde, Ninde?
Umubisha wacu, Se nde?
2
Mukomerere mu Mwami wacu Yesu mub’ abakiranutsi,
Mu kaga kose muhagarare mushikamy’ azabakomeza.
3
Nimwiringire Yesu mukomez’ amategeko ye by’ ukuri,
Isi izashira arikw’ amategeko y’ azahorahw’ iteka.
4
Tuzibanira n’ Umwami wacu Yesu azaduh’ ubugingo,
Kandi nta muntu wabasha kudutesh’ uwo Mukiz’ umez’ atyo.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 287 mu Guhimbaza