Indirimbo ya 290 mu GUHIMBAZA

1
Ubugingo bw’ abantu, Buhita nk’ igicucu,
Imbere yawe Mwami Mana, Buhita n’ ingoga.
Gusubiramo
Ye ni koko, Burihuta,
Rwose btoihuta nk’ igicucu,
N’ iby’ ukuri nta mumaro,
Ubugingo buiacu n’ ubusa.
2
Umunt’ ab’ afit’ izina rimutey’ ishema,
Imyaka yamara guhita, Rikibagirana.
3
Ya nyenyeri y’ Umukiza y’ i Betelehemu,
Natw’ ibasha kutuyobora, Tukamugeraho.
4
Mwami Mana komez’ iyo nyenyer’ imurike,
Umucyo way’ ukwire hose, Umwijim’ uhunge.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 290 mu Guhimbaza