Indirimbo ya 292 mu GUHIMBAZA
1
Ni wowe gusa nkeneye, Ntaw’ undi Mwami.
Har’ undi mfite mw ijuru, Mwam’ atari wowe?
Gusubiramo
Ni wowe (ni wowe),
Ni wowe (ni wowe),
Wanyerets’ urukundo,
Ni wowe (ni wowe),
Ni wowe(ni wowe),
Ntaw’ uhwanye nawe.
2
N’ ubwo mfit’ inshuti nyinshi, N’ ibyiza byinshi,
Utabirimo Mukiza, Nta mumaro wabyo.
3
Mbese harih’ umutima wuzuy’ ineza?
Cyangw’ ijwi ryiza nakumva rikampumuriza?
4
Iby’ isi ntabwo byantanya nawe Mukiza,
Ibyo mur’ iy’ isi byose, Nta mumaro wabyo.