Indirimbo ya 30 mu GUHIMBAZA

1
Ngah’ umuns’ urakuze,
Burije turuhuke;
Kand’ ubw’ imuri z’ ijoro
Zaka turamy’ Uwiteka,
Twebwe twese.
Gusubiramo
Wera, Wera, Wera,
Mwam’ Imana.
Wigwij’ ahantu hose,
Nta kitaguh’ ishimwe,
Mwam’ Imana.
2
Mwami nyir’ ubugingo,
Terany’ abagushaka;
Buzuze bos’ urukundo,
Ubagir’ ubwoko bwawe,
Bakuramye.
3
Umwijima n’ugwira,
Dukingir’ imbabazi;
Tukwegerez’ imitima
Hirya y’ubwiza bw’ ijuru,
Ngo duhirwe.
4
Duhe kukwiringira,
Ng’ ubwo tuzapfa Mwami,
Twongere kubon’ umucyo,
Ijoro rishir’ iteka,
Tugushime.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 30 mu Guhimbaza