Indirimbo ya 301 mu GUHIMBAZA
1
Reka Yesu yinjire mu mutima wawe maz’ akuruhure,
Niba wifuz’ ubugingo bushya, Umwakire mu mutima.
Gusubiramo
Ubu wishidikanya, Reka kumwihakana,
Muh’ umutima wawe, Wumwegurire burundu.
2
Nib’ ushaka ku mutunganira, Umwemerere akuzemo,
Hafi yawe har’ isoko yeza, Sanga Yes’ agutunganye.
3
N’ ushaka kuzamuririmbira, Umwemerere akuzemo,
Nib’ ushaka kuzabana nawe, Umwakire mu mutima.