Indirimbo ya 305 mu GUHIMBAZA

1
Mwami Yesu Mugenga w’ ibi bintu byose,
Wambay’ ubumuntu ku bwacu,
Ndakwiyeguriye nzakubaha,
Kuk’ ur’ ikuzo n’ ikamba ryanjye.
2
Icyanya cyiza n’ amashyamba ni meza,
N’ ibimera nabyo ni byiza,
Yes’ urabirusha kand’ uraboneye,
Uturuhur’ imitima.
3
Umucyo ni mwiza, Umwez’ ukawurusha,
N’ umucyo w’ inyenyeri nuko,
Yes’ urabirusha kand’ uraboneye,
Kurush’ abamarayika.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 305 mu Guhimbaza