Indirimbo ya 306 mu GUHIMBAZA
1
Umwam’ arahamagara abasaruzi bitanze,
Ibisarurwa bireze abasaruzi ni bake.
Gusubiramo
Nimuhaguruke mushikame,
Mw’ izina ry’ uwo Mwami,
Muvuge inkuru y’ agakiza,
Muyamamaze hose.
2
Nimwihute mutabare abari mu byaha bose,
Mubatabaz’ amaboko mue’ ingoyi zibaboshye.
3
Nimumenyesh’ abakene nabo baze mu birori,
Yes’ umutsim’ uhoraho yiteguye kubakira.
4
Nimwihute dor’ igihe cy’ isarura kirashize,
Hagiye kuzab’ igihe tutazabasha gukora.