Indirimbo ya 31 mu GUHIMBAZA

1
Mukiza we! niwe mucyo waka.
Ntabw’ umwijim’ uhangar’ ah’ uri,
Nyamururahw ibinyoshya,
Bituma nanduranya nawe.
2
Mukiza mu gihe njya kuryama,
Ngo nduhuk’ imirimo nakoze,
Umpe kugutekereza,
Ngo nsinzire ndi kumwe nawe.
3
Umpagarik’ umunsi n’ijoro;
Ntabwo nabaho tutari kumwe;
Ungumane mu makuba,
Kuko ntinya gupf’ utahari.
4
Nubwo nkanguk’ ungume bugufi;
Naho ndibujye gukora hose,
Kugez’ ubwo nzaz’ iwawe,
Mmeny’ urukundo rwawe rwose.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 31 mu Guhimbaza