Indirimbo ya 319 mu GUHIMBAZA

1
Isengesho ryanjye Mwami nyumvira, Nyobora mu nzira,
Mu birushya byo mur’ ubu buzima, Jy’ umpor’ iruhande.
2
Har’ ibigeragezo byinshi mpura naby’ aho njya hose,
Mfash’ umpe kub’ umunyakuri, Kandi mb’ umukiranutsi.
3
Igih’ ub’ ubuzima buzaba bugeze kw’ iherezo,
Ndagusaby’ uzampe kubana nawe mu bwami bw’ ijuru.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 319 mu Guhimbaza