1
Mfit’ inyota Mwami, Ndagukennye cyane,
Mpembura Mukiza, Wowe soko nziza,
Soko y’ ubugingo, Ngwin’ umurikire,
Unyobore (unyobore), Nger’iwawe.
Buhungiro (buhungiro),
Nihishamo (nihishamo),
Ubwugamo (ubwugamo),
Bw’ umugaru (bw’ umugaru),
Murikira (murikira),
Noye kuyoba (ne kuyoba),
Kugez’ ubwo ( kugez’ ubwo ),
Ngez’iwacu.
2
Nd’ umugenzi Mwami, Ngenda mu butayu,
Kandi mfit’ isari, Ndarushye Mukiza,
Mpam’ amazi Mukiza, Maze nshir Inyota,
Kugez’ ubwo ( kugez’ ubwo), Ngez’ iwacu.
3
Iwacu mw’ ijuru, Ngiye kugerayo,
Nzambikw’ ikamba Yesu yanteguriye,
Nubw’ indushya, Ndi hafi kugera,
Mu gihugu (mu gihugu), Cy’ ihumure.