1
Mbega igitambo cy’ amaraso Y’ Umukiza,
Wapfuy’ ari njy’ azira! Yambambiwe ku musaraba,
Abitewe n’ ukw’ ankunda cyane,
N’ urukundo rutangaje Mwami wanjye,
Kugira ngo wemere kubabara no kumfira.
S. : Urukundo ruhebuje,
Nirwo noamuteqe kumfira,
Mbeg’ urukundo rutangaje,
Ngo ruratum’ ancungura!
A., T. na B. : Urukundo ruhebuje,
Nirwo rwamute… kumfira,
Mbeg’ uruku…rutangaje,
Ngo ruratum’ anshungura.
2
Yasiz’ intebe y’ ubwuml ya Se,
Yemera kunyitangira ngo nkire,
Nari mbuz’ epfo na ruguru,
Imbabazi ze zirangoboka,
Maz’ Urukundo rwe runter’ umunezero,
Mperako mererwa neza mu mutima wanjye.
3
Nari maz’ igihe kirekire,
Mboshywe n’ umwijima w’ ibyaha byanjye,
Maze kumeny’ ineza yawe,
Ngukurikira mfit’ ibyishimo,
Kuko nari mbohowe ingoyi z’ ibyaha,
Mperako ndahaguruka, Ndagukurikira,
4
Nta teka ncirwaho kuko ndi muri Yesu,
Naw’ akab’ ari muri jye,
Niwe nkesha kubaho kwanjye,
Nkeger’ intebe ye ntacyo ntinya,
Nkambikw’ ikamba mbikesha uwancunguye,
Ntabwo nzahwema kumusingiz’ iteka ryose.