Indirimbo ya 326 mu GUHIMBAZA
1
Dufit’ ibyiringiro by’ ukuri, Ko Yesu azagaroka,
Twizezwa n’ uk’ ubwe yabivuze, Twizer’ isezerano rye,
Ubw’ amoko yo mw’ isi, Azarangurur’ ati:
Haleluya, Yesu Kristo n’ Umwami w’ Abami,
Twiringiye yuk’ Umwami wacu, Ari hafi kugaroka.
2
Duhuriye muri Yesu Kristo, Duhujwe n’ urukundo rwe,
Abantu bifuz’ urukundo rwe, Rwatumy’ acungur’ abantu,
Ijuru rizakinguka Kristo agaroke,
Abantu baririmbe, Haleluya, Araje!
Dufit’ ibyiringiro mu Mana, Twibumbiye muri Kristo.