Indirimbo ya 328 mu GUHIMBAZA
1
Imbere y’ Uhoraho ntabwo nkorwa n’ isoni,
Kand’ ijambo ryawe rinshimish’ ibihe byose.
Gusubiramo
Ku musaraba niho naboney’ umucyo,
Mbona gutur’ umutwaro wanjye,
Mbiboneshwa no kwizera
Uherey’ ubu nzahora nezerewe.
2
Yesu Mana yanjye nzi yukw’ ari ryo zina rye,
Ntazemerer’ umutima wanjye kuzimira
3
Yasezeranye yukw’ intebe y’ izahoraho,
Biragaragara kw’ ibyo yavuz’ ar’ ukuri.