Indirimbo ya 330 mu GUHIMBAZA

1
Ntabaza Yesu iyo mbabaya, Ankiz’ imibabaro yanjye,
Mur’ iyo mibabaro nt’ ampana, Ahubw’ arantabara rwose.
Gusubiramo
Ntabaza Yesu, Ntabaza Yesu,
Kuko ntacyo nakwishoboza,
Ntabaza Yesu, Ntabaza Yesu,
Yesu gusa niwe wamfasha
2
Mu makuba yanjy’ arantabara, Kukw’ ari we nshuti y’ ukuri,
Iyo mutabaj’ arantabara, Ankiz’ imibabaro yanjye.
3
Mbeg’ ukuntu iby’ isi binshuka, Bikanyoshya gukor’ ibyaha,
Mbibwire Yesu kand’ azamfasha, Niw’ uzampa gutsind’ iby’ isi.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 330 mu Guhimbaza