Indirimbo ya 332 mu GUHIMBAZA
Audio Player
1
Nzabon’ Umwami wanjy’ aririmbirwa n’ abamarayika
Tuzabana naw’ iteka ryose mu gihugu cy’ ibyiza.
Gusubiramo
Tuzahorana ibihe byose, Yankirije i Kalvari
Amaherezo nzabon’ Umwami wanyitangiye kera
2
Mur’ icyo gihugu cyiza nta joro rizabay’ ukundi.
Nzabana n’ Umwami wancunguje amaraso y’ akiza.
3
Nzabana n’ Umwami wanjye nkunda nzamureba mu maso,
Nzamuririmbira mushimira ubuntu yangiriye.