Indirimbo ya 334 mu GUHIMBAZA

1
Nimumenyesh’ abantu bose ko Yes’ ari hafi,
Is’ imurikirwe n’ umucyo, Maze Yes’ agaruke.
Gusubiramo
Nimusingiz’ uwo Mwana w’ Intama watambwe,
Nimwamamaze ko Yes’ agiye kwima.
2
Amahanga yasubiranyemo, Muyaburire,
Is’ imurikirwe n’ umucyo, Maze Yes’ agaruke.
3
Bana b’Imana, Nimuririmbe, Muyih’ikuzo,
Hahirw’ ababa maso, Bukarinda butandukana.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 334 mu Guhimbaza