Indirimbo ya 335 mu GUHIMBAZA
1
Nejejwe n’ iri turo ntuy’ Umwami Yesu,
Igitambo kizima nicyo jyew’ ubwanjye.
Gusubiramo
Akir’ ituro ryanjye We Mwana w’Imana,
Kand’ umanurire ku mucyo uv’ ahera.
2
Mpaz’ ubugingo bwanjye, Nticuza, ntatinya,
Kubw’ ubuntu bwawe warancunguye Mwami.
3
Yesu ngwin’ unyigishe wowe wancunguye,
Nshaka kubana naw’ibihe bidashira.