Indirimbo ya 336 mu GUHIMBAZA

1
Dusingiz’ Uwiteka, Tumushimir’ ineza ye,
Kukw’ imbabazi ze nyinshi, Zizahorahw’ iteka.
2
Umuremyi wa byose, Uwakwij’ umucyo kw’ isi,
Agir’ imbabazi nyinshi, Zizahorahw’ iteka.
3
Abibeshaho byose, Akabimar’ ubukene,
Agir’ imbabazi nyinshi, Zizahorahw’ iteka.
4
Yahiriy’ ubwoko bwe, Ubwo bwari mu butayu,
Agir’ imbabazi nyinshi, Zizahorahw’ iteka.
5
Ni nyir’ impuhwe nyinshi, Ameny’ ubukene bwacu,
Agir’ imbabazi nyinshi, Zizahorahw’ iteka.
6
Tumusingiz’ iteka, Kubw’ imbabazi ze nyinshi,
Ahoran’ impuhwe nyinshi, Zizahorahw’ iteka.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 336 mu Guhimbaza