Indirimbo ya 338 mu GUHIMBAZA
1
Ku Rutare har’ isoko itemb’ imar’ inyota,
Mugenzi ngwino kw’ isoko maz’ unywe ushir’ inyota.
2
Arahamagar’ ati: Ngwino kw’ isoko y’ ubuntu,
Mugenz’ ufit’ inyota, Mbese ntiwakwitaba Yesu?
3
Munyabyaha ngwino Yesu akwambuts’ ubutayu,
Umukiz’ aragutegereje, Ngwino umusange.